Thursday, March 21, 2013

SOMA KARAHANYUZE

NYAMIBWA Y'IGIKUNDIRO

 Bavuga yuko abeza, babyiruka imyaka yose
 Nyamara wowe hogoza, n’ubu ntabwo uragahinyuka
 Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Wakuze ukuza ineza, wenda ibyiza bihabya cyane
 Ukomatanya ingabire, zigukundisha isi n’ijuru

. Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

 Nagusanze mu biroli , maze mbona userutse neza
Ukuntu utwambitse umunega, maze ubwuzu bukadusaga

. Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
 Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

Genda wambare ikamba ukunde ukeshe bagenzi bawe
 Wihakanye umuryano komeza ukunde kutwibuka.

 Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
 Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

 Sanganwa ishema ryinshi mu masabukuru yose
Utwibutse urugwiro rw’ibihe twabanye byose.
 Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

ICYANGIYE UMUNTU
===================
Uhinga nk’abandi, bakeza ukarumbya
Wafumbira cyane, bikanga bikuma
Inanda igaseha, inkware igahaga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ugabana cyane, ugatunga inka nziza
Isazi ikabyuka, amashuyu akica
Inkota igahaga, umwana agasonza
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ushaka ubikunze, ibyago bikaza
Wabyara nk’abandi, ukarerera abishi
Imana itakwimye, igomwa rikanga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Imana yagukura ahaga ukaronka
Imana yagukura ahaga ukaronka
Induru y’uruvugo ikakwugariza
Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ukanga ugasaza, Ibyiza birese
Ukarizwa n’uko isi itagira imbabazi
Ukumva urasumira ibigusiga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Imana yagukura ahaga ukaronka
Induru y’uruvugo ikakwugariza
Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda