ICYANGIYE UMUNTU
=================
Uhinga nk’abandi, bakeza ukarumbya
Wafumbira cyane, bikanga bikuma
Inanda igaseha, inkware igahaga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ugabana cyane, ugatunga inka nziza
Isazi ikabyuka, amashuyu akica
Inkota igahaga, umwana agasonza
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ushaka ubikunze, ibyago bikaza
Wabyara nk’abandi, ukarerera abishi
Imana itakwimye, igomwa rikanga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Imana yagukura ahaga ukaronka
Imana yagukura ahaga ukaronka
Induru y’uruvugo ikakwugariza
Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ukanga ugasaza, Ibyiza birese
Ukarizwa n’uko isi itagira imbabazi
Ukumva urasumira ibigusiga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Imana yagukura ahaga ukaronka
Induru y’uruvugo ikakwugariza
Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Wafumbira cyane, bikanga bikuma
Inanda igaseha, inkware igahaga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ugabana cyane, ugatunga inka nziza
Isazi ikabyuka, amashuyu akica
Inkota igahaga, umwana agasonza
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ushaka ubikunze, ibyago bikaza
Wabyara nk’abandi, ukarerera abishi
Imana itakwimye, igomwa rikanga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Imana yagukura ahaga ukaronka
Imana yagukura ahaga ukaronka
Induru y’uruvugo ikakwugariza
Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Ukanga ugasaza, Ibyiza birese
Ukarizwa n’uko isi itagira imbabazi
Ukumva urasumira ibigusiga
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
-
Imana yagukura ahaga ukaronka
Induru y’uruvugo ikakwugariza
Wahumbya gatoya inyatsi ikakwaka
-
Icyangiye umuntu, gitera agahinda
Icyangiye umuntu, gitera agahinda